Nk'uko bisanzwe, umunsi ngarukamwaka ishuri ryashingiweho ubanzirizwa n'icyumweru cyo kuzirikana ku burezi butangwa na APPES Shyorongi (APPES Education Week) aho hatanzwe ibiganiro bikurikira: Amateka y'APPES Shyorongi n'isano yayo na TMA, Ubuzima buzira ibiyobyabwenge n'inda zidateguwe, Dusigasire ibyagezweho, dutegure ejo hazaza n'uruhare rwa APPES Shyorongi mu iterambere ry'igihugu.
Padri mukuru ati iyo ugiye mu by'Imana nawe ijya mu byawe. Abagize umuryango bose ni abavandimwe. Yasabye abanyeshuri kwiga kandi bagasenga, abana bose biga kuri TMA bakaba abavandimwe. Yabashimiye uko bateguye missa n'amaturo batanze cyane ko bwari ubwa mbere ku ishuri TMA habereye Missa.
Umuyobozi w'ishuri TMA yashimiye abanyeshuri ubwitonzi bagaragaje haba mu gihe bakurikiranaga ibiganiro ndetse no mu missa. Yabibukije kwiga neza no kujya bitabira gahunda zitegurwa na APPES Shyorongi harimo imikino ya karate, jeu d'echec, kwiga ikoranabuhanga mu biruhuko, kwiga kubyina bya kinyarwanda n'ibindi.
UWIHANGANYE Isaac
P6 class teacher