Umunsi ngarukamwaka ishuri TMA ryatangiriyeho

Umunsi ngarukamwaka ishuri TMA ryatangiriyeho

Kuri uyu wa kabili tariki ya 23/01/2024, ishuri Trust Mountain Academy ryizihije ku nshuro ya 7 umunsi ryafunguriyeho imiryango. Uwo munsi waranzwe n'igitambo cya missa cyatuwe na Padri Mukuru wa Paruwasi Shyorongi Bwana RUSHIGAJIKI Jean Pierre.

Nk'uko bisanzwe, umunsi ngarukamwaka ishuri ryashingiweho ubanzirizwa n'icyumweru cyo kuzirikana ku burezi butangwa na APPES Shyorongi (APPES Education Week) aho hatanzwe ibiganiro bikurikira: Amateka y'APPES Shyorongi n'isano yayo na TMA, Ubuzima buzira ibiyobyabwenge n'inda zidateguwe, Dusigasire ibyagezweho, dutegure ejo hazaza n'uruhare rwa APPES Shyorongi mu iterambere ry'igihugu. 

 

Padri mukuru ati iyo ugiye mu by'Imana nawe ijya mu byawe. Abagize umuryango bose ni abavandimwe. Yasabye abanyeshuri kwiga kandi bagasenga, abana bose biga kuri TMA bakaba abavandimwe. Yabashimiye uko bateguye missa n'amaturo batanze cyane ko bwari ubwa mbere ku ishuri TMA habereye Missa. 

Umuyobozi w'ishuri TMA yashimiye abanyeshuri ubwitonzi bagaragaje haba mu gihe bakurikiranaga ibiganiro ndetse no  mu missa. Yabibukije kwiga neza no kujya bitabira gahunda zitegurwa na APPES Shyorongi harimo imikino ya karate, jeu d'echec, kwiga ikoranabuhanga mu biruhuko, kwiga kubyina bya kinyarwanda n'ibindi.

 

UWIHANGANYE Isaac 

P6 class teacher